Print

Manchester United yatangiye gushaka umuzamu usimbura David de Gea wanze kongera amasezerano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2019 Yasuwe: 2127

Uyu munyezamu wa Ajax wigaragaje cyane mu mikino ya UEFA Champions League mu ikipe ya Ajax,arifuza na Manchester United ishaka kumusimbuza David de Gea wanze kongera amasezerano.

Biravugwa ko Manchester United yahaye Ajax miliyoni 35 z’amapawundi kugira ngo ibahe umunyezamu Onana,ariko iyi kipe yo mu Buholandi yarayanze isaba ko bayongera.

Ikinyamakuru Daily Record cyavuze ko Manchester United yahaye De Gea umushahara w’ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru kugira ngo yongere amasezerano arabyanga,ariyo mpamvu yiteguye gushaka umunyezamu mushya cyane ko uyu munya Espagne agiye kwinjira mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye.

Manchester United irifuza uyu munyezamu Andre Onana ariko ngo Ajax nikomeza kwanga kumurekura bazahita bajya mu ikipe ya FC Barcelona kugura Jasper Cillessen wabuze umwanya kuri miliyoni 25.

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer ahanze amaso ubuyobozi bwe kugira ngo arebe ko bwamugurira myugariro Matthijs de Ligt wa Ajax kugira ngo afatanye na Lindelof mu bwugarizi.



Manchester United irashaka Onana ngo asimbure De Gea