Print

Cristiano Ronaldo yanze umutoza Juventus yifuzaga ko asimbura Allegri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2019 Yasuwe: 4779

Ikipe ya Juventus yatangiye gushaka umutoza mushya usimbura Massimiliano Allegri uherutse kwirukanwa kubera kunanirwa gutwara igikombe cya UEFA Champions League,ariyo mpamvu yari yatangiye kuganiriza Umutaliyani Antonio Conte ngo imuhe akazi.

Ikinyamakuru La Repubblica cyatangaje ko Ronaldo yabujije ubuyobozi bwa Juventus kuzana umutoza Conte w’imyaka 49 kugira ngo asimbure Massimiliano Allegri.

Ronaldo ngo ntiyifuza umutoza ukina yugarira ariyo mpamvu adakozwa umutoza Antonio Conte umaze umwaka nta kazi afite nyuma yo kwirukanwa na Chelsea mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Ronaldo yabwiye ubuyobozi bwe ko imikinire yo Conte yo kugarira atayikunda ariyo mpamvu atamwifuza cyane ko yifuza ko bajya bakina basatira cyane.

Nubwo uyu munya Portugal w’imyaka 34 yanze Conte,yatwaye ibikombe bya Serie A mu myaka 4 yamaze muri iyi kipe ya Juventus gusa nawe ntiyashoboye kuyihesha igikombe cya UEFA Champions League yifuza cyane.

Antonio Conte yatwaye igikombe cya Premier League na FA Cup mu mwaka umwe yamaze mu ikipe ya Chelsea FC.

Mauricio Pochettino niwe mutoza uhabwa amahirwe yo gutoza ikipe ya Juventus mu mwaka w’imikino utaha,gusa aka kazi agahanganiye na Maurizio Sarri ushobora kwirukanwa muri Chelsea agahita yinjira muri iyi kipe.


Ronaldo yanze ko Antonio Conte ahabwa akazi ko gutoza Juventus