Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu iri mu Murenge wa Jabana Akarere ka Gasabo

Yanditwe na: Ubwanditsi 17 May 2019 Yasuwe: 125

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose ko babyifuza ko kuwa gatanu taliki ya 24/5/2019 saa yine za mu gitondo (10h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu wa Mukanyatanyi Appolinarie na Gatoto Emmanuel iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagali ka Bweramvura, Umudugudu wa Gitenga ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’urubanza rw’abunzi b’Akagali ka Bweramvura wo kuwa 22/6/2018.

Cyamunara ikazabera aho umutungo uherereye. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nomero 0783663258.