Print

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera umutoza yifuza ko yahabwa akazi ko gutoza Juventus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 May 2019 Yasuwe: 4181

Cristiano Ronaldo uyoboye ubusatirizi bwa Juventus,yaciye amarenga ko yifuza ko kabuhariwe mu gutwara ibikombe bya UEFA Champions League,Jose Mourinho ariwe yifuza ko yaza kumufasha we na bagenzi be bagatwara igikombe cya UEFA Champions League Juventus iheruka gutwara mu mwaka wa 1996.

Ikinyamakuru La Gazetta dello Sport cyo mu Butaliyani cyatangaje ko Ronaldo amaze iminsi ahura na Jose Mourinho mu ibanga ndetse ashobora gutungura agahabwa akazi ko gutoza Juventus mu minsi iri imbere.

Mourinho w’imyaka 56 amaze igihe nta kazi agira nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu Ukuboza 2018,nyuma y’igihe yitwara nabi cyane.

Nubwo Mourinho asigaye yiruakanwa ubutitsa mu makipe akomeye,afite ubunararibonye bumugira umutoza ukomeye dore ko yatwaye ibikombe 2 bya UEFA Champions League.

Mu mwaka wa 2010 Jose Mourinho yatozaga Inter Milan,ayihesha ibikombe 3 mu mwaka w’imikino umwe birimo na UEFA Champions League.

Mourinho yashwanye na Cristiano Ronaldo ubwo bakoranga muri Real Madrid,bituma uyu mutoza atangaza ko uyu rutahizamu nta kinyabupfura agira.



Ronaldo arifuza kongera gukorana na Jose Mourinho