Print

Umugabo yishwe n’igifi cya shark ubwo yarimo Kogera munsi y’amazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2019 Yasuwe: 1971

Uyu mugabo utavuzwe amazina ukomoka muri California yariwe n’iki gifi ubwo yarimo kogera munsi y’amazi,azamurwa hejuru y’amazi yakomeretse cyane byatumye ajyanwa igitaraganya kwa muganga,ahagera yapfuye.

Abashinzwe ubutabazi bwo mu gace ka Maui uyu mugabo yaririwemo n’iki gifi kinini,bakoresheje indege n’ubwato kugira ngo bamutabare.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo,abayobozi ba Hawai bahise bashyira kuri aya mazi ibimenyetso biburira abantu ko habamo ibi bifi bya shark bishobora kubagirira nabi.

Urupfu rw’uyu mugabo nirwo rwa mbere rubereye muri aya mazi mu myaka 4 ihise.


Comments

Kadubiri 26 May 2019

Pole sana! Ukina n’urufi rwamize yona rukamumarana iminsi 4 sha! Icyo gifi kigira imbaraga cyane!