Print

Umusifuzi yatsindiye igitego imwe mu makipe yasifuriraga bituma benshi bacika ururondogoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2019 Yasuwe: 5793

Uyu musifuzi utavuzwe amazina, wasifuye umukino wahuje HSV Hoek na Harkemase Boys mu cyiciro cya kane mu Buholandi cyitwa Derde Divisie yakoze agashya katunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi.

Ubwo ikipe ya HSV yari isatiriye umupira wagaruwe na ba myugariro ba Harkemase ugana muri koloneri usanga undi mukinnyi wa HSV aho yari ari awusonga mu izamu ugonga uyu musifuzi aho yari ahagaze umukora ku kugura ujya mu izamu arangije yemeza igitego.

Amashusho yagaragaje ko uyu musifuzi watsindiye HSV yibeshye kuko n’ubundi uyu mupira wagaruwe na myugariro wa Harkemase utarenze umurongo.

Abakinnyi b’amakipe yombi batunguwe n’ukuntu uyu musifuzi yemeje iki igitego kandi ariwe wateye umupira atabishaka ukajya mu izamu,yarangije akemeza igitego kitarenze umurongo.

Nubwo uyu musifuzi yahaye igitego HSV itakoreye,umukino warangiye Harkemase iyinyagiye ibitego 4-2.