Print

Zari n’abana be bagiye kwimukira mu Nyubako y’igitangaza yahawe n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 May 2019 Yasuwe: 4627

Umusore uri m’urukundo na Zari utaramenyakana amazina gusa azwi nka King bae yatunguye Zari amuha impano y’inzu nziza nayo iherereye muri Afurika y’Epfo.

Zari amaze iminsi yifotoreza muri iyi nzu ndetse mu mpera z’icyumweru gishize hasohotse amashusho agaragaza ibikoresho bigezweho bayishyizemo. Iyi nzu ifite igikoni kigezweho, icyumba kinini cya sinema, aho gukorera siporo, piscine hanze n’ibindi.

Ikinyamakuru SDE cyo muri Kenya cyanditse ko Zari aherutse kubwira inshuti ze ko ashobora kwimukira muri iyi nzu bidatinze bityo akaboneraho kubona agahenge nyuma y’igitutu abafana ba Diamond bamushyiragaho bamusaba kwimuka akava mu nzu ya Diamond Platnumz.

Kugeza ubu umubano wa Zari na Diamond ntiwifashe neza muri ibi bihe nyuma yaho umwe aherutse gushinja undi kumuca inyuma , Zari nawe agashinja Diamond kutita kubana babyaranye akirengagiza inshingano za kibyeyi.