Print

Hakizimana ufite ubufindo butangaje burimo guterura intebe akoresheje izuru no gutegeka amazi akomeje gutungura benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 May 2019 Yasuwe: 2332

Hakizimana waje kwiyerekana yari afite impano y’ubufindo bukomeye aho ategeka amazi ari mu gikombe kiva akayategeka kumeneka akameneka yayategeka guhagarara ntiyongere kuva ukundi. Ubwo yerekaga ubuhanga bwe Inyarwanda.com uyu mugabo usibye ibi yanerekanye akandi gashya ko kwikorera intebe ku zuru akayimarana iminota itari mike kimwe nuko ayitemberana ayikoreye ku zuru.

Uyu mugabo yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yumva afite amahirwe yo kuzatsinda iri rushanwa akaba yanegukana igikombe cyane ko asanga afite impano ikomeye.