Print

Umutoza wa Chelsea yatunguye benshi kubera ibyo yakoze nyuma yo gutwara igikombe cya Europa League [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 May 2019 Yasuwe: 2862

Nubwo Sarri yagize umwaka mubi,yaraye yishimiye cyane gutwara igikombe cya Europa League anyagiye Arsenal, ariyo mpamvu yagaragaye afashe iki gitabi cya Cigar yihina mu kazu abakinnyi basimbura n’abatoza bicaramo muri stade Olimpico I Baku aragitumagura.

Sarri yagaragaye ari kwishimira iki gikombe afashe iri tabi rinyobwa n’abifite ndetse amakuru avuga ko ari umwe mu batoza banwa itabi ryinshi ku munsi.

Nyuma yo kuva mu kazi ko muri Banki akinjira mu butoza,iki gikombe nicyo cya mbere Maurizio Sarri atwaye nk’umutoza w’umupira w’amaguru.




Sarri yahise yihina ku ruhande atumagura Cigar nyuma yo gutwara igikombe cya Europa League