Print

Simon umukinnyi ukina umukino wo gusiganwa ku maguru yakoze igikorwa cy’Ubutwari cyatumye ashimwa bikomeye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 31 May 2019 Yasuwe: 2756

Uyu mugabo yari ageze hafi y’umurongo urangiza irushanwa kandi ari uwa mbere ntawundi uri hafi ye,aza kumenya ko uwo bari bahanganye banaturuka mu gihugu kimwe witwa Kenneth Kipkemoi ahuye n’ikibazo cyo kwitura hasi ahitamo guhagarika kurushanwa aramukiza.

Amakuru avuga ko ako kanya yahise ahagarara,aramuhagurutsa ahita umujyana ku musozo w’irushanwa abaganga batangiri ku mwitaho banamuha imiti.

Byabaye ngombwa ko atsindwa irushanwa ariko yatsindiye imitima y’abatuye isi bose,byumwihariko abateguye irushanwa banamushimiye ku kuba ari umukinnyi utikunda ndetse akaba anafite indangagaciro z’umukinnyi nyawe.

Mike Itemuagbor ushinzwe guteza imbere iri rushanwa rya Okpekpe,yavuze ko Cheprot yari afite umuhigo wo kuba umuntu wegukanye iri rushanwa inshuro ebyiri zikurikiranya kuva yatangira kwitabira amarushanwa mu mwaka wa 2013,dore ko yatsindiye igihembo muri 2016 anaba umukinnyi wa mbere mu marushanwa yo kwiruka mu mwaka wa 2018.

Yagize ati”Simon bibaye ngombwa ko atagera ku byo yari yariyemeje byo kuba umukinnyi mu marushanwa yo kwiruka wegukanye amarushanwa ya Okpekpe inshuro ebyiri yikurikiranya kuva twatangira iri rushanwa mu mwaka wa 2013.Ariko yaje muri iyi Okpekpe uyu mwaka,ariruka none arangije abaye intwari.Ntamudari n’umwe yegukanye ariko yegukanye imitima y’abantu benshi”.

Iyi ntwari y’umukinnyi kuba nta mudari n’umwe yegukanye ntibyakuyeho ko yashimiwe bikomeye kuko yahawe igihembo kingana n’amadorali ibihumbi icumi yahawe n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu ntara ya Edo ndetse n’amashilingi ya kenya ibihumbi 500 yahawe na guverineri wungingirije w’intara ya Edo, Philip Shaibu.