Print

Kalinda w’imyaka 30 y’amavuko yakoze igikorwa cyatangaje benshi ubwo yafataga urwembe aribaga abasha kwibyaza umwana yari atwite

Yanditwe na: Martin Munezero 31 May 2019 Yasuwe: 5149

Igikorwa cya Joyce Kalinda w’imyaka 30 y’amavuko cyatangaje benshi, bavuga ko ari ubutwari. Uyu yari umwana wa munani abyaye.

Umuyobozi w’agace byabereyemo yabwiye ikinyamakuru Daily News kibogamiye kuri leta ko batangaye cyane ndetse bakibaza uko byagenze kuko bidasanzwe ko umugore ubwe ashobora kwibyaza yibaze.

Avuga ko ibi byabaye mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri aho yibyaje akoresheje urwembe mu cyumba cy’ababyeyi yari arimo ategereje kubyara.

Dr Hashim Movogogo, umukozi w’ibitaro muri aka gace, yabwiye BBC ko byabayeho koko, ariko agikurikirana uko byegenze, avuga ko bihutiye gufasha Madamu Kalinda, ubu we n’umwana bakaba bameze neza.

Abo mu muryango we bavuga ko atari yishimiye inzira ndende yanyuzwagamo ngo afashwe kubyara.