Print

CAF yategetse ko umukino wa Wydad Casablanca na Esperance de Tunis uzasubirwamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2019 Yasuwe: 2938

Kuwa Gatanu taliki ya 31 Gicurasi 2019, abakinnyi ba Wydad Casablanca [WAC] banze gusubira mu kibuga nyuma y’aho ku munota wa 60 babonye igitego cyo kwishyura icyo bari batsinzwe na Esperance,umusifuzi Bakary Gassama akavuga ko habaye kurarira, bamusaba kujya kureba kuri VAR arabyanga kuko abayikoreshaga bari bamaze kuyica.

Abakinnyi ba WAC barababaye cyane,ibyari umupira babihindura akavuyo, bituma n’umuyobozi wa CAF Ahmad Ahmad yinjira mu kibuga ngo arebe ibyabaye nawe biramushobera.

Nyuma y’akanya kanini mu myigaragambyo,Gassama yasabye abakinnyi bose gusubira mu kibuga umukino ugakomeza,aba WAC baranga, bavuga ko bakina ari uko igitego cyabo cyari cyatsinzwe na rutahizamu El Katri n’umutwe cyemezwa kuko nta kurarira kwabayemo.

Umusifuzi yasifuye ko umukino urangiye Wydad Casablanca itewe mpanga y’ibitego 3-0,Esperance de Tunis ihita ihabwa igikombe cyane ko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

Nyuma y’inama abayobozi ba CAF bakoreye i Paris,bemeje ko uyu mukino uzasubirwamo ukabera muri Africa y’Epfo, ibizava muri uyu mukino uzaba nyuma ya CAN, nibyo bizemeza utwara Champions League.Esperance yari yahawe igikombe n’imidali yasabwe kubisubiza vuba na bwangu.



CAF yategetse Esperance de Tunis kugarura igikombe n’imidali yahawe