Print

Riderman yongeye kugaragaza urukundo rwinshi ruri hagati ye n’umugore we bitangaza benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 June 2019 Yasuwe: 3908

Riderman ukunzwe n’abatari bake ntabwo akunze gushyira umuryango we mu itangazamakuru , cyane ko n’umugore we azwi cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda bitewe nuko yigeze kuba Nyampinga wa Mount Kenya University.

Riderman abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto y’umugore we maze ayiherekesha amagambo agira ati “Maman Rusangiza” n’imitima myinshi.

Akomeza agira ati “Gatima gatuje ntazigera nta, gatako natoye tuzahorana, Kirezi kirenze ntawe nkunganya, uwakumbuza namuhungabanya. Urukundo ndakuba … abazi uko ngukunda babihamya”

Riderman nyuma yo kwandika aya magambo abantu benshi bagiye babigarukaho ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bagaragaza ko bishimiye urugo rwe.