Print

Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye ku bijyanye no kugura abakinnyi baturutse hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 June 2019 Yasuwe: 10127

Mu kiganiro visi perezida wa Rayon Sports Me Freddy Muhirwa yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko ubuyobozi butazongera gukora ikosa ryo guha amasezerano umukinnyi uturutse hanze batabanje kumukoresha isuzuma ngo abafana bamushime.

Yagize ati “Ubu ngubu ikintu kiriho ntabwo ikipe ya Rayon Sports icyumvikana n’umukinnyi atabanje guca imbere y’umutoza n’abafana ngo birebere niba ariwe bashaka.Kera hagiye habaho ikosa umuntu akazana umukinnyi abeshya ko azanye igitangaza,bakamuhisha ngo abantu batamwiba,bikarangira ubonye ko nta buhanga afite.Politiki dufite ni uko umukinnyi ajya mu kibuga akigaragaza,twamukunda tukamusinyisha.”

Me Freddy yavuze ko Frederick Boateng uherutse kuza muri Rayon Sports aturutse muri Asanti Kotoko bamusabye ko yabanza gukina CECAFA bakareba ko ari umuhanga ndetse ngo hari abandi bakinnyi bagomba kuza abakunzi ba Rayon Sports bakitoranyiriza.

Me Muhirwa yavuze ko Rayon Sports itegereje abakinnyi bazaturuka I Burundi ngo hari umukongomani waje arigaragaza cyane na rutahizamu.Hari amakuru avuga ko hari umukinnyi w’umuhanga mu kibuga hagati ugiye kuza muri Rayon Sports aturutse muri Cote d’Ivoire.

Mu minsi ishize Rayon Sports yasinyishaga abakinnyi badashoboye yabageza mu kibuga bakananirwa no gufunga umupira ariyo mpamvu yahinduye iyi politiki ihitamo kujya ikoresha isuzuma.


Abafana ba Rayon Sports bagiye kujya bagira uruhare runini mu gutuma umukinnyi ahabwa amasezerano


Comments

Niyongabo 10 June 2019

Muharire akazi umutoza. Abafana nabo bagira parapara.


Niyongabo 10 June 2019

Muharire akazi umutoza. Abafana nabo bagira parapara.


Rayon 9 June 2019

Ibi nanjye ndabishyigikiye nk’umufana wa Rayon Sport. Ubundi dukomeze gushwanyaguza. Vive Rayon Sport.


ndayisenga théophile 9 June 2019

icyo cyemezo nicyo mukomeze turabashyikiye. Natwe abari congo