Print

Perezida Kagame yongeye atungura abaturage i Kabarondo ava mu modoka arabasuhuza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 June 2019 Yasuwe: 5179

Amafoto yashyizwe kuri Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, agaragaza Perezida Kagame apepera abaturage bo muri turiya duce twombi ari na ko amwenyura. Abaturage na bo bagaragazaga ibinezaneza ku maso yabo ubona ko bishimiye kubona umukuru w’igihugu imbonamkubone.

Perezida Kagame yaherukaga gusuhuza abaturage imbonankubone mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo yavaga mu modoka ye agasuhuza abaturage b’i Nyamata mu Bugesera.

Muri Gicurasi ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage bo mu turere tw’intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, na bwo yavuye mu modoka asuhuza abaturage. Yabikoze ku wa 08 Gicurasi i Musanze mu mujyi ubwo yari avuye i Butaro mu Burera, yongera no kubikora mu mujyi wa Rubavu ubwo yari avuye guhura n’abaturage bo muri aka karere.


Comments

Alfa 10 June 2019

Well done! Urabona ko bishimye kandi na we (HE) iyo atunguranye kuriya abona isura nyakuri y’abaturage. Urabona umukanishi wiyambariye isarubeti yari ari ku kazi. I really appreciate this kind of visit. Long live our President!