Print

Jose Mourinho wabuze akazi yatunguye benshi kubera ikipe ashaka kwerekezamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 4592

Nubwo Mourinho ari umutoza w’igikomerezwa bitewe n’amakipe yatoje akayatwariramo ibikombe bikomeye birimo na UEFA Champions League,yabonye ko amazi atakiri ya yandi ariyo mpamvu yifuza gutoza ikipe ya Newcastle United igiye kugurwa n’umuherwe Sheikh Khaled bin Zayed Al Nehayan.

Uwari umutoza wa Newcastle,Rafa Benitez azarangiza amasezerano ye muri uku kwezi kwa Kamena ndetse ngo ntazongererwa andi kuko uyu muherwe namara kugura Newcastle azahita aha akazi Jose Mourinho.

Amakuru avuga ko Sheikh Khaled yoherereje impapuro z’ubwishyu Mike Ashley muri mata uyu mwaka ndetse ngo igisigaye ni ugutangaza ku mugaragaro ko iyi kipe yaguzwe.

Uyu muherwe namara kugura Newcastle azahita ayishoramo akayabo k’amamiliyoni yo kugura abakinnyi bafite amazina akaomeye ndetse ngo byitezwe ko bazarambagizwa n’umutoza Jose Mourinho.

Aba batoza bombi bakunze gusimburana mu makipe batoza kuko Benitez niwe wasimbuye Jose Mourinho muri Inter Milan no muri Chelsea gusa ntibyagiye bimuhira gusa kuri iyi nshuro Mourinho niwe ugiye kumusimbura muri Newcastle yiteguye kumuhemba neza nkuko byari bisanzwe mu makipe yatoje yose.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje uyu Mourinho ngo yabwiye inshuti ze ko yiteguye kwerekeza mu ikipe ya Newcastle niramuka imuhaye akazi.