Print

Reba umugabo wasambanaga na murumuna w’umugore we maze ibitsina byabo birafatana[AMAFOTO+VIDEWO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 June 2019 Yasuwe: 13062

Byabereye mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nakuru ahitwa Daraja. Muri iki gihe muri Kenya no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi ubusambanyi no gucana inyuma kw’ abashakanye bikomeje gufata indi ntera.

Umugore n’ umugabo bo mu mujyi wa Nakuru iminsi mirongo ine y’ igisambo yabagereyeho. Abageze aho byabereye bavuga ko umugore yatakaga cyane nk’ uri kubabara.

Uko byagenze umugore wacibwaga inyuma yamenye ko umugabo we amuca inyuma, yegera umuvuzi gakondo wo muri ako gace amutekerereza ikibazo afite uko giteye undi amuca amafaranga anamwizera ko iby’ uwo mugabo bizajya kukarubanda.

Hadaciye kabiri uyu mugabo yarongeye ajya gusambana na murumuna w’ umugore we nk’ uko yari yarabimenyereye ariko ibyamubayeho uwo munsi byabaye inkuru mu gihugu cyose.

REBA HASI AMASHUSHO BAFASHWE UBWO BASABAGA UBUFASHA:

Bagerageje kwitandukanya biba iby’ ubusa bumvise ububabare bukomeje kuba bwinshi bo ubwabo bavuza induru ngo abaturage bahurure.

Abaturage bahuriye ari ishyano ryose bafata abo basambanyi babazingazingira mu mashuka basambaniragaho babajyana ku muvuzi gakondo nk’ uko bigaragara muri video yakwirakwiye ku mbugankoranyambaga.

Uyu mugabo yari afite imyaka 56 n’ abana batanu bakuru. Umugore warembejwe n’ ingeso ye akajya kumuvuzi gakondo ngo amuhanire umugabo yitwa Margaret Nagwide.Nagwide avuga ko bari bagurishije isambu kugira ngo bagure imodoka yo kubafasha mu kazi uyu mugabo wari waramenyereye gusambana agafata ayo mafaranga akajya gusambana na murumuna w’ umugore we.

Umuvuzi gakondo wafatanishije abo bantu akongera akabafatanura yitwa Dr Annet Matheu.

Abasambana batakambaga bavuga ko batazongera guca inyuma abo bashakanye dore ko ari uwo mugore yari afite umugabo n’ uwo mugabo afite umugore.


Comments

Kirabo Annet 13 June 2019

Uyu muvuzi uwamuzana Hano ingeso zo gucana inyuma zashira


serge ruganintwali 13 June 2019

hhhh ngwee Pasteur serge simpora mbabwira kureka ubusambanyi?hhhhhhh cyakoze aba bapfumu bari mu kazi kbx nanjye ndabashyigikiye


gatare 12 June 2019

Aba Bapfumu bakorana n’aba Dayimoni.Ni kimwe babandi barya inzembe bakazimira.Gusa nubwo yatandukanyije aba basambanyi,ntabwo bazacika Imana,kereka nibihana mbere y’umunsi w’imperuka.
Imana izahanisha abasambanyi igihano kiruta ibindi byose.Ni ukuvuga kubima ubuzima bw’iteka muli paradizo iri hafi.Kimwe n’abajura,abicanyi,abarwana,abakora amanyanga,ruswa,etc...Bisome muli 1 Abakorinto 6:9,10.Kwishimisha akanya gato bikazatuma utabaho iteka,ni ubucucu (lack of wisdom).