Print

Nyuma y’iminota 30 abyaye,uyu mugore yakoze ibizami bisoza amashuri yisumbuye

Yanditwe na: Martin Munezero 12 June 2019 Yasuwe: 3751

Uyu mugore yaje gukora ikizami nyuma y’iminota mirongo itatu amaze kubyara umwana w’umuhungu.

Almaz Derese, w’imyaka 21, uturuka mu gace ka Metu mu burengerazuba bwa Ethiopia, yari mu bari bateganijwe gukora ikizami mbere yuko yibaruka umwana ariko ibizami byari byasubitswe kubera umunsi mukuru wa Ramadhan.

uyu mubyeyi yagiye mu kazi ke ko kwiga nkuko bisanzwe, gusa kuri uyu wa mbere umwanya muto mbere yuko ikizami cya mbere gitangira.

Aganiriza BBC, Almaz Derese yagize ati, “Kubera ko nagombaga kuza gukora ikizami, ni akazi kanjye ntibyari binkomereye habe na gato.”

Uyu mubyeyi yaje gukora ibizami birimo icyongereza, Amharic ururimi ruvugwa muri Ethiopia ndetse n’imibare .

Ibyo bizami byose yabikoreye ku bitaro bya Karl Metu, kandi yiringiye no gukora ibizami bisigaye neza mu minsi ibiri ikurikiraho.

Uyu mubyeyi yavuze ko kwiga atwite bitamubereye ikibazo kuko atagombaga gutegereza gusoza amashuri ye umwaka utaha.

Almaz , uyu mubyeyi yongeyeho ko, ibizami yakoze amaze kubyara ku munsi w’ejo byagenze neza.

Umugabo we Tadese Tulu yasabye ko ko agiye gusaba ishuri kugira ngo ryemerere umugore we gukorera ibizami bisigaye kwa muganga.

Almaz ubu arashaka gufata amasomo y’imyaka ibiri azamutegurira kujya muri kaminuza. Uyu mwana w’uyu mbuyeyi ameze neza.