Print

Tom Close n’umugore we biyemeje kurera umwana watawe ku muhanda I Nyagatare amaze ibyumweru 3 avutse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2019 Yasuwe: 3727

Tom Close n’umufasha we bakoze ku mutima abantu benshi bamenye iyi nkuru nyuma yo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Tom Close yemeye kurera uru ruhinja bivugwa ko rufite ibyumweru bitatu rwatoraguwe i Nyagatare ku muhanda cyane ko yakuze afite icyifuzo cyo kuzafasha umwana wahuye n’iki kibazo.

Inkuru y’uko Tom Close yafashe uyu mwana w’umuhungu akiyemeza kumurera, yamenyekanye kuri uyu wa Kane ubwo ifoto ye n’umugore we Tricia Niyonshuti yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga bateruye urwo ruhinja.

Amakuru dukesha IGIHE aturuka mu bantu ba hafi b’uyu muryango, avuga ko Tom Close aherutse kubwirwa ko hari umwana watoraguwe ku muhanda i Nyagatare ariko ko ababyeyi be batazwi.

Bigendanye n’icyifuzo yari amaranye igihe cyo kuzashaka umwana arera, ngo yahise afata inzira ajyayo, ahageze abwirwa ko umubyeyi w’uwo mwana yabonetse.

Nyuma y’iminsi mike, ngo hongeye gutoragurwa undi mwana, abimenya abibwiwe n’umwe mu baganga niko guhita yerekeza i Nyagatare yiyemeza kumurera.

Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close aherutse gushingwa Ishami rishinzwe ibyo gukusanya amaraso mu Mujyi wa Kigali mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC n’inama y’abaminisitiri.


Comments

Fils 13 June 2019

TM urumugabo wicyitegererezo kbs, ndanyuzwe pe, nibyo wakoze