Print

Miss Amanda wigeze gufotorwa ari mu birori atambaye ikariso yishimiwe bidasanzwe mu kabyiniro k’i Kigali bamumenaho Amadorali atagira ingano[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 June 2019 Yasuwe: 9055

Ibi byabereye mu kabyiniro ka Sky Lounge gaherereye mu mujyi wa Kigali i Remera aho yari yateguriwe umugoroba wamwitiriwe. Ubwo amasaha yari atangiye kwisunika abantu nawe ubwe ahamya ko atabashije kumenya bari bicaye hamwe bamuhamagaye bityo uyu mukobwa uzwiho kubyina cyane abyinana nabo baramwishimira bamurundaho amafaranga atari make.

Uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko aba bamuhaye amafaranga atabazi. Yagize ati: "Urumva nk’umuntu wateguye uyu mugoroba nari ndi kubyinana n’inshuti zanjye barampamagara ngo tubyinane ni bwo rero bizihiwe bampa amafaranga ariko sinari mbazi.”

Aya mafaranga yahawe Amandah Isimbi yatangaje ko atazi umubare cyane ko atigize ayabara gusa ngo yibuka ko yari amadorali gusa.

Mu Rwanda naho hadutse umuco wo gutumira abantu bazwi bagahabwa umunsi bityo bagahamagarira ababakurikira kuza gusohokera aho batumiwe bityo bakabona abakiriya baza bakurikiye aba bantu b’ibyamamare.


Comments

theo 15 June 2019

Ariko ubu iyo uzanye ibyarangiye suba wanditse ubusa.iyowandikako yabaye Igisonga cg miss wa SFB ntabwo byari kumvikana.kuruta uko uvumvura ubusa!ngo yambaye ubusa ibintu byabaye cyera niyompamvu mudatera imbere umwana yiyinjirije dollars wowe uraho urikurogotwa uvuga ubusa.