Print

Umugabo n’umugore bagaragaye bari guterera akabariro ku ibaraza rya Hoteli barogoya igitaramo cya David Guetta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2019 Yasuwe: 8015

Uyu mugore n’umugabo banze gukorera imibonano mpuzabitsina imbere muri hoteli ahubwo basohoka ku ibaraza baba ariho basambanira ku manywa y’ihangu.

Bamwe mu bari muri ibi birori babonye uyu mugabo n’umugore bari gusambanira ku ibaraza bararangara cyane birengagiza imiziki yavangwaga n’uyu muhanga mu kuvanga imiziki ndetse asanzwe ari umuhanzi ukomeye ku isi.

Umwe mu babonye uyu mugabo n’umugore yagize ati “Nari natwawe n’umuziki,ndebye hejuru mbona abantu bari guterera akabariro ku ibaraza.Nta kintu na kimwe bari bitayeho.Umugore yari apfukamye imbere y’umugabo yambaye ubusa.Byabaye ku manywa y’ihangu David Guetta ari gucuranga.”

DJ David Guetta usanzwe ukomoka mu Bufaransa yacurangiye abantu indirimbo ze zizwi cyane zirimo When Loves Takes Over, Say My Name naTurn Me On.




Comments

gatare 14 June 2019

Abantu bakorera Ubusambanyi ahantu henshi:Mu modoka,mu offices,mu mihanda,ku gasozi,etc...Nicyo cyaha gikorwa cyane kurusha ibindi.Kuba Imana ibitubuza ntacyo bibabwiye.Nyamara ugasanga benshi bavuga ko "bakunda Imana".Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.