Print

Ciza Hussein yatangaje imbogamizi imubuza kwerekeze mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2019 Yasuwe: 3818

Uyu Kapiteni wa Mukura VS wari mu mukino ikipe ye yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 ariko igasezerwa mu gikombe cy’Amahoro kuko yatsindiwe n’urucaca I Huye ibitego 3-1, yahakanye ko yasinyiye Rayon Sports gusa ngo bagiranye ibiganiro byibanze.

Yagize ati”Kugeza ubu nta biganiro ndagirana na bayobozi ba Mukura VS byo kuba nakongera amasezerano, gusa maze kuvugana n’izindi kipe ntegereje ko abayobozi bampa urwandiko runyemerera kujya mu yindi kipe ’release letter’."

Kugeza ubu maze igihe kinini muri iyi kipe, nkeneye impinduka, navuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ntegereje ko ikipe yanjye impa urwandiko runyemerera kwerekeza ahandi ubundi nkajya kuzuza ibyo navuganye na Rayon Sports, ibiganiro byanjye na bo birarenga 80%”.

Ciza amaze igihe mu ikipe ya Mukura VS ariko avuga ko yifuza impinduka akerekeza mu yinsi kipe aho bivugwa ko yavuganye na Rayon Sports ndetse na Police FC.