Print

Nyuma yo kudatumirwa mu bukwe bwa Ramos,Cristiano Ronaldo yigiriye mu biruhuko n’umuryango we

Yanditwe na: Martin Munezero 16 June 2019 Yasuwe: 3681

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatandatu ni bwo Sergio Ramos n’umugore we Pilar Rubio usanzwe ari Umunyamakurukazi kuri Televiziyo bakoze ubukwe. Ni ubukwe bwabereye muri Cathedral ya Seville mu gihugu cya Espagne.

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez ntabwo bigeze batumirwa muri ubu bukwe, mu gihe byari bizwi ko Ramos ari incuti yabo y’akadasohoka.

Amafoto Cristiano Ronaldo n’umugore we bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, agaragaza bibereye mu biruhuko mu Bugiliki, mu gihe hakuno kwa Sergio Ramos na bo bari bari kwishimana n’abo batumiye mu bukwe bwabo.

Ikinyamakuru Marca cyavuze ko ubukwe bwa Sergio Ramos na Pilar Rubio bwitabiriwe n’abagera kuri 500. Mu mazina asanzwe azwi yitabiriye ubu bukwe, harimo David Beckham wakinannye na Ramos imyaka ine muri Real Madrid.

Abakinnyi ba Real Madrid bose n’umutoza Zinedine Zidane na bo bari batumiwe muri ubu bukwe, cyo kimwe na Florentino Perez usanzwe ari perezida w’iriya kipe.

Myugariro wa FC Barcelona Gerard Pique na we ari mu batumiwe, cyo kimwe na Roberto Carlos na Ronaldo El Fenomeno.

Amakuru avuga ko kuba Cristiano Ronaldo ataratumiwe na Ramos bisobanura neza ko aba bombi batandukanye ubwo Ronaldo yavaga muri Real Madrid yerekeza muri Juventus mu mpeshyi ya 2018.

Abandi batitabiriye ubu bukwe barimo Iker Casillas n’umugore we Sara Carbonera. Impamvu aba bombi batatitabiriye ubu bukwe si uko batatumiwe, ahubwo ni uko bombi bafite ibibazo by’uburwayi. Casillas ni bwo ari gukiruka umutima, mu gihe umugore we ari kwivuza Kanseri.

Sergio Ramos na Pilar Rubio bahuye bwa mbere muri 2012, magingo aya bakaba bamaze kubyarana abana batatu.