Print

Madamu Jeanette Kagame yitabiriye marathon mpuzamahanga ya Kigali yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 June 2019 Yasuwe: 3610

Iyi marathon izwi nka Kigali International Peace Marathon yabaye ku ncuro yayo ya 15.

Yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi. Marathon y’uyu mwaka yari yatumiwemo ibihangage nka Usain Bolt ukomoka muri Jamaica, Mohamed Farah ukomoka mu Bwongereza na Tirunesh Dibaba Ethiopia; gusa nta n’umwe washoboye kuyitabira muri bo.

Abitabiriye iyi Marathon basiganwe mu byiciro bitatu, birimo gusiganwa ku maguru ku ntera y’ibilometero 42, 21 na 10 ku birukanse mu buryo bwo kwishimisha. Hari mu byiciro byose, ni ukuvuga abagabo n’abagore.

Uretse Madamu Jeanette Kagame, abayobozi batandukanye muri za Minisiteri na bo bitabiriye iyi Marathon aho birukanse mu kiciro cy’abishimisha.