Print

David umusaza w’imyaka 80 yicishijwe amabuye nyuma yo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 2

Yanditwe na: Martin Munezero 16 June 2019 Yasuwe: 6414

Samuel Okurut , Umuyobozi w’ agace byabereyemo avuga ko abaturage bakose amakosa kuba barihaniye gusa nawe yemera ko ko uyu musaza yari amaze kuba ikibazo ku bana ba rubanda.

Yagize ati “Ntabwo nshingikiye gusambanya abana ariko abaturage bakabaye bararetse ubutabera bugakora akazi kabwo, bakamufata bakamushyikiriza polisi. Ibyo abaturage bakoze ni bibi”.

Ababyeyi b’ uyu mwana bavuye mu murina basanga umwana wabo arira, anavirirana amaraso mu myanya myibarukiro.

Okurut akomeza avuga nyina w’ uyu mwana yamubajije uko byagenze akavuga ko ari umusaza Aporu wabikoze.

Uyu mubyeyi yahise avuza induru abaturage barahurura, niko kwadukira Aporu bamutera amabuye kugeza apfuye nk’ uko byatangajwe na Dail monitor.

Umurambo wa nyakwigendera Aporu wajyanywe mu buruhukiro bw’ ikigo nderabuzima cya Bukedea mbere y’ uko ushyikirizwa benewo ngo ushyingurwe.

Umuyobozi wa Polisi ku karere ka Budekea Ezra Tugume, yavuze ko bari gushakisha abaturage bagize uruhare mu kwica uwo musaza kugira ngo babiryozwe n’ ubutabera.

Umujyanama w’ akarere ushinzwe umurenge wa Kidongole byabereyemo, Sam Okello yavuze ko bisanzwe bizwi ko Aporu yasambanyaga abana, gusa ngo ntabwo yari akwiye kwicwa uko yishwe.

Ati “Mbere y’ ibi yari yasambanyije umukobwa w’ imyaka 12”.

Ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze buvuga ko uyu musaza yasambanyaga umwana bamugeza kuri Polisi ya Uganda akongera akitahira ntibamenye uko byagenze.


Comments

agaciro peace 17 June 2019

Niko bigenda iyo igihugu nta buyobozi abaturage birwanaho!