Print

Umukobwa Igikomangoma Harry cyo mu Bwongereza cyarwariye indege yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 June 2019 Yasuwe: 6178

Prince Harry washyingiranwe na Meghan Markle wahoze ari akina filimi muri US,yavuzweho ko mbere y’uko bashyingiranwa yiyumvagamo cyane Jennifer Aniston ndetse ngo yigeze kwerekeza muri US agiye gushaka nimero ye gusa ngo amuvugishe.

Umwanditsi w’Umunyamerika witwa Ian Halperin,yavuze ko Harry yarwariye indege y’igihe kirekire, uyu mukinnyi wa Filimi wakundaga no gusohoka mu binyamakuru bitandukanye yambaye ubusa akamwita umwamikazi wa byose.

Mu gitabo uyu mugabo yanditse yavuze ko Prince Harry yagiye muri Amerika abona nimero y’uyu mukobwa amwoherereza ubutumwa bw’utu emoji.

Yagize ati “Yabwiye umwe mu nshuti ze ko umukinnyi wa filimi w’umukobwa akunda ari Jen ahita amuha nimero ye amwandikira ubutumwa ndetse amwoherereza utu emoji.”

Jen w’imyaka 50 nawe ngo yamenye ko Prince Harry w’imyaka 34 yamurwariye indege ariko ngo yanze kumwirukaho kubera ko amurusha imyaka myinshi.

Prince Harry amaze kumenya ko urukundo rwe na Jennifer Aniston,yikundiye Meghan umurusha imyaka 3 baza gukora ubukwe bw’amateka muri Gicurasi umwaka ushize.

Andi makuru avuga ko na Meghan Markle yakundaga umukinnyi Ashley Cole ukunda gushurashura cyane gusa ngo ntabwo yigeze abimubwira.




Prince Harry yarwariye indege Jennifer Aniston


Comments

dada 17 June 2019

urukundo ni rwiza kuko ntirugira umupaka