Hannes Wolf yavunwe na myugariro witwa Vukasin Jovanovic wamukandagiye akaguru karahindukira biba ngombwa ko ahabwa ikarita itukura nyuma y’icyemezo cyafashwe hitabajwe VAR.
Uyu musore wakiniraga ikipe ya Red Bull Salzburg ariko wamaze kwerekeza muri Leipzig mu Budage,yagize imvune ikanganye cyane ishobora kuzatuma amara hanze igihe kinini.
Uyu musore wari watsinze igitego 1 muri 2-0 ikipe ye ya Autriche U21 yatsinze Serbia mu mikino ya nyuma ya Euro y’abatarengeje imyaka 21,yavunitse habura iminota 15 ng’umukino urangire byamuviriyemo kutazangira na Leipzig imikino ya shampiyona.