Print

Umukinnyi Henrikh Mkhitaryan yashyingiranywe n’umukunzi we mu bukwe bakoreye mu bwato bonyine [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2019 Yasuwe: 3511

Uyu mugabo w’imyaka 30 n’uyu mugore we mushya,bashyingiranywe nyuma y’igihe kinini bakundana mu ibanga cyane ko bambikanye impeta mu Ugushyingo umwaka ushize.

Uyu mukunzi wa Henrikh Mkhitaryan witwa Betty Vardanyan asanzwe ari umwana w’umunyapolitike Mikael Vardanyan uzwi cyane muri Armenia aho uyu mukinnyi akomoka.

Micki n’uyu mufasha we bakoreye ubukwe mu bwato, bazenguruka inyanja bari gusomana ndetse bafatwa amafoto na bagafotozi bagera kuri batatu bari bahagaze imbere yabo.

Abinjujije kuri Instagram ye, Henrikh Mkhitaryan ati “Shyingiranwa nanjye kugira ngo uzampore iruhande iteka ryose.”

Nyuma yo kuzenguruka amazi mu bwato,bahise Micki n’umukunzi we bahise bahura n’imiryango yabo mu kwiyakira.

Henrikh Mkhitaryan abaye umukinnyi wa 3 wa Arsenal ukoze ubukwe muri iyi mpeshyi nyuma ya Mesut Ozil na Sead Kolasinac.