Print

Liberia: Inzovu yasaze nyuma yo gukomeretswa na ba rushimusi ihita yica abantu babiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2019 Yasuwe: 2953

Bigaragara ko iyo nzovu yari yarashwe na barushimusi mu mashyamba y’inzitane yo mu karere ka Gbarpolu, ubwo yagendaga muri ayo mashyamba, ihura n’umugabo ihita imwica ako kanya.

Umuhungu w’uwo mugabo, wari wagiye gushakisha se nyuma yo kuburirwa irengero, na we yaje guhura n ’iyo nzovu yari yarubiye na we iramwica.

Ubusanzwe inzovu si inyamaswa y’inyamahane gusa ishobora gusagarira icyo ibonye cyose mu gihe yahungabanyijwe.

Ikinyamakuru Livescience kivuga ko inzovu nkuru, mu ziba muri Africa, ishobora kugira uburebure buri hagati ya metero 2,5 na metero 4 n’uburemere buri hagati ya toni 2,5 na tnoni 4.

Inkuru ya BBC


Comments

jean 21 June 2019

Ntakundi nibaruhukire mumahoro