Print

Nyaruguru: Nyirabahutu witwaga “Umukecuru wa Perezida”yahitanywe n’ uburwayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2019 Yasuwe: 3104

Inkuru y’urupfu rwa Nyirabahutu Nyirabahutu wamamaye kubera indirimbo zirata ubutwari bwa Guverinoma y’Ubumwe ndetse wanakundaga kwitabira inama zose za nyakubahwa perezida Kagame zirimo no kwiyamamaza,yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,binyuze ku rukuta rwa Twitter rw’akarere ka Nyaruguru.

Akarere ka Nyaruguru kavuze ko kababajwe no kubura uyu mukecuru wari umuhanzikazi mwiza.

Bagize bati “Birababaje cyane kumva ko twabuze Nyirabahutu Daphrose. Akarere ntabwo kazibagirwa umusanzu w’ubuhanzi bwe mu bikorwa binini. Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro.”

Uyu mukecuru Nyirabahutu,yari azwi na benshi kubera ko ataburaga mu ruzinduko urwo arirwo rwose rwa nyakubahwa Perezida Kagame ndetse yahimbaga indirimbo zimuvuga ibigwi.