Print

Nyuma y’imyaka 22 Nsengiyumva yarabuze abo mu muryango we kuri ubu ari mu byishimo bidasanzwe kuko yabonanye nabo banamwakirana indirimbo z’amashimwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 June 2019 Yasuwe: 5592

Afite imyaka 24 y’amavuko nayo avugako ari ikigereranyo kuko atazi aho yavukiye n’igihe yavukiye, uyu musore yatoraguwe mucyahoze ari Zaire ahagana mu 1997 icyo gihe yari umwana umaze kumenya kuvuga, inkuru ye ihera ubwo ikageza muri 2019 ubwo yabashaga kongera guhura n’umuryango we.

Eric, yari yaragerageje gushakisha umuryango we araheba ndetse bigeze aho arananirwa kubera kubura ubushozi bumufasha gukomeza gushakisha, mu kwezi kwa Gatatu, nibwo Eric yigiriye inama yo kwifashisha itangazamakuru, icyogihe ikinyamakuru Ibyamamare ari nacyo dukesha iyi nkuru cyaramwegereye, ababwira akababaro n’agahinda afite ko kuba atazi n’umwe mubagize umuryango we maze bamufasha gukomeza gushakisha.

Kuri ubu Eric ari mubyishimo bidasanzwe kuko kuri Uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Kamena 2019,yongeye guhura n’umuryango we utuye mu karere ka Burera mu Ntara y’amajyaruguru.

Uyu muryango wamwakiranye ibyishimo bidasanzwe baririmba indirimbo z’amashimwe bishimirako bongeye kubona umuhungu wabo w’imfura bari bamaze imyaka 22 badaca iryera kuko biyumvishaga ko yaba yarapfuye.

Nyina umubyara yavuzeko yari yarashakishije agaheba, nyuma akaza kureka gukomeza gushakisha kuko yiyumvishaga ko umuhungu we yaba yarapfuye.



Comments

Eric 12 September 2019

Mwarakoze cyane kubwo kwitanga, Imana izabahemba . Umwana nawe ufite ikibazo ko yaburanye n’umuryango we ya nyandikira kuri 0784694349 nkamwungura igitekerezo icyo n’aba mfite cyose ni Eric Nsengiyumva


Eric 12 September 2019

Mwarakoze cyane kubwo kwitanga, Imana izabahemba . Umwana nawe ufite ikibazo ko yaburanye n’umuryango we ya nyandikira kuri 0784694349 nkamwungura igitekerezo icyo n’aba mfite cyose ni Eric Nsengiyumva


19 June 2019

nibyiza birashimisha guhura numuryango wabuze. gusa nange mfite ikibazo nkicyo nange naburanye numuryango wange muri jenocide mfite imyaka 5 mutugire inama yuko twashakisha