Print

Shaddyboo yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 June 2019 Yasuwe: 12172

Benshi mu bavuze kuri iyi foto bemeza ko Shaddyboo ateye neze ndetse ko afite uburanga butangaje. Bati "Abagira inkwi barya ibihiye".

Mu minsi mike cyane iyi foto imaze ku rukuta rwe rwa instagram imaze gukundwa n’abasaga ibihumbi 11 ndetse ikaba imaze gushyirwaho ibitekerezo byinshi cyane.

ShaddyBoo ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho y’abahanzi nyuma baza gutandukana,buri umwe ahitamo inzira ze gusa bose bakazajya bahuzwa n’aba bana babyaranye.


Comments

Emmanuel 21 June 2019

Mbona Shaddyboo ntakibazo afite, ahubwo umunyamakuru umwandikaho niwe ugifite. Yigize kuriya ntibitangazwe,se ninde wabimenya?? Umunyamakuru niwe kibazo. Ngaho nimunyonge Comment yanjye,aliko Martin Munezero wowe niwowe kibazo.
.


Koko 20 June 2019

Umubiri ni ubusa uzabora sha! iyo mibiri ibashuka ni akamanyu k’umutsima, mukomeze muyisige muyisige cyane(mwongereho no kwibona) nimumara kuvamo umwuka ntacyo izaba ikimaze (uretse ko nubu ntacyo muyimarishije mu gihe mutayubahishije Imana) mwibuke ko intare ipfuye irutwa n’isazi nzima kandi nyuma y’ibyo byose hazaza urubanza uzasanga waracumujwe n’akamanyu k’umutsima gusa. Yesu ari hafi kuza nyamuneka tumushake bigishoboka kuko ateze amaboko.