Print

Ubuhinde: Bisi yahanutse ku musozi ihitana abantu 44

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2019 Yasuwe: 2581

Nkuko byemezwa n’abategetsi b’Ubuhinde barimo na Minisitiri w’intebe Narendra Modi,iyi modoka yarimo abantu barenga 60 yahanutse kuri uyu musozi muremure kuri uyu wa Kane,abarenga 44 bahasiga ubuzima mu gihe abantu bagera kuri 28 aribo bajyanwe igitaraganya kwa muganga ariko nabo bararembye cyane ku buryo isaha n’isaha bashobora gupfa.

Iyi modoka yarenze umuhanda kuri uyu wa kane,ubwo yagendaga mu karere k’imisozi miremire ka Kullu mu ntara ya Pradesh,ihitana aba bantu 44 cyane ko ngo benshi bari mu gisenge cyo hejuru bahagaze.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yatangaje kuri Twitter ko iyi mpanuka "yamuteye agahinda".

Abategetsi bari babanje gutangaza ko abapfuye ari 25. Iyi mibare yaje kwiyongera bavuga ko hari abandi 19 bapfuye nyuma bazize ibikomere.

Hari amafoto agaragaza ibisigazwa by’iyi modoka yangiritse cyane n’abantu bari gutabara abari bayirimo.Benshi mu baguye muri iyi mpanuka y’indege n’abagore n’abana bari bavuye ku ishuli.

Buri mwaka Abahinde barenga ibihumbi 150 bahitanwa n’impanuka zo mu mihanda.


Ibisigazwa bya Bisi yahanutse ku manga ya metero 150 ihitana abarenga 44