Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 21 Kamena 2019 nibwo Ubuyobozi bwa CECAFA bwakoze ikiganiro n’abanyamakuru ku byerekeye irushanwa rya CECAFA 2019, bunaboneraho gushyira amakipe mu matsinda aho Rayon Sports ikunzwe mu Rwanda yisanze mu itsinda A hamwe na TP Mazembe ikomeye muri Afrika.
Irushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA Kagame Cup, rizabera i Kigali tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019.
Uko amatsinda apanze:
Group A: RayonSports (RW) , TPMazembe (RDC), Atlabara ( South Soudan), KMC (TZ )
Group B: Azam FC( TZ), Mukura Victory Sports (RW), Bandari Football Club( KE), KCCA FC ( UG).
Group C: APR FC ( RW) , Green Buffaloes ( ZAM), Proline Football Club - PFC (UG), Heegan FC ( Somalia)
Group D: Gor Mahia ( KE), DCMP ( RDC), KMKM ( Zanzibar), AS PORTS FC ( Djibouti ).
Rayon Sports izacakirana na TP Mazembe mu mukino ufungura
Mana we mazembe izatwicarira ibyo twakoreye gicumbi nibyo bidutegereje
Kuki ata equipe y I Burundi irimwo ??
ibya CECAFA burya koko ni swahama,nigute amakipe yatumiwe ariyo afungura irushanwa, APR fc niyo yakagombye gufungura irushanwa yakira abashyitsi kuko niyo ifite ticket automatic kubera gutwara championa ya 2018. aha baba berekanye ubunyamwuga buke, kereka niba FERWAFA yasanze APR ifunguye nta bafana baza.
Nibyiza cyane nk’ikipe izasohokera igihugu igomba kwipima n’ibigigu nkayo. noneho ikabona urwego iriho nuburyo yakosora utubazo ifite.