Print

Minisitiri Gashumba yikomye kiriziya Gatolika yitambitse gahunda ya Leta yo kuboneza urubyaro mu bitaro byayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2019 Yasuwe: 2536

Ibi Minisitiri w’Ubuzima yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko ahabereye inama nyunguranabitekerezo ihuza abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira imibereho y’abaturage n’Iterambere (RPRPD), impuguke mu gukora politiki zitandukanye n’abafatanyabikorwa muri gahunda z’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no kuboneza urubyaro,kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Kamena 2019.

Minisitiri Gashumba yavuze ko amabaruwa abiri Abashumba ba Diyoseze ya Cyangugu niya Ruhengeri bandikiye bamwe mu bayobozi b’ ibitaro avuguruza gahunda ya Leta yo kuboneza urubyaro, cyane ko yabategekaga gusubiza inkunga yose yatanzwe igendanye no kuboneza urubyaro.

Yagize ati "Natunguwe ku itariki ya 2 z’ ukwa Kane, ndetse no ku itariki ya 11 z’ ukwa 3, no kubona amabaruwa abiri, imwe yanditswe n’ umushumba wa diyosezi ya Ruhengeli, indi yandikwa n’ umushumba wa diyosezi ya Cyangungu bandikira abayobozi b’ ibitaro n’ ibigo nderabuzima.

Muri iyo baruwa barasaba abakozi bo muri ibyo bigo nderabuzima ko basubiza inkunga zose zatanzwe muri gahunda yo kuboneza urubyaro, zizaba zigisigaye muri ayo mavuriro ku itariki ya 30 z’uku kwezi turimo… ni ukuvuga ngo umuyobozi niyumvira ayo mabwiriza, azatanga inkunga yose yo gufasha abagore icyorezo cya SIDA, azasubiza inkunga yose idufasha gupima abagore batwite, azatanga inkunga yose idufasha kurwanya imirire mibi.”

Minisitiri Gashumba yavuze ko ubu buryo bwo kuboneza urubyaro bwa kamere burimo urunigi no kwiyakana buri kwimakazwa na kiriziya gatolika butizewe nk’ubusanzwe bwa kizungu burimo ubw’ibinini, agapira n’urushinge bwizweho n’impuguke.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene wigeze kuba Minisitiri w’ Ubuzima asanga Leta ikwiye gushyira ingengo y’imari muri gahunda zo kuboneza urubyaro aho kugira ngo itegereze ko bizakorwa ku nkunga z’abafatanyabikorwa, kuko byateza ikibazo mu gihe izo nkunga zaba zihagaze.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima Dr. Jeannine Condo yavuze ko abagore bagera kuri 19% bashaka serivisi yo kuboneza urubyaro, ariko ntibayibone ku buryo bushimishije kandi gahunda y’igihugu ari ukuzamura ikigero cyo kuboneza urubyaro kikava kuri 54% kikagera kuri 60%.


Comments

hitimana 22 June 2019

Tujye twibuka ko Vatican City nayo ari Leta.Ifite capital,uyitegeka ariwe Paapa,ibendera ryayo,abasirikare n’amategeko yayo twakita nka Constitution.Vatican yategetse ko Kiliziya Gatolika itemera "kuboneza urubyaro" (Birth Limitation).Kuribo ni icyaha,nkuko no ku Abahamya ba Yehova guterwa amaraso ari icyaha.Ku byerekeye "kuboneza urubyaro", nta hantu na hamwe Bible ivuga ko ari icyaha.Icyo Bible ibuzanya ni ugukuramo inda.Nkuko Kuva/Exodus 21 umurongo wa 22 na 23 havuga,Imana isaba ko ukuyemo inda agomba kwicwa.Nkuko Yesaya 49 umurongo wa 16 havuga,Urusoro (embryo) ni igikorwa k’Imana.It is a sacred thing not to kill.Bivuga ko Imana ariyo ishyira umwana mu nda.Kuboneza urubyaro "should be facultative" kubera ko ntaho Bible ibibuzanya na hamwe.Upfa kuba bidatuma ukuramo inda (abortion) kuko byo ari icyaha kizabuza abagikora ubuzima bw’iteka.