Print

Umugore yafatiwe ku ngufu inyuma y’akazu bategererezamo bisi ku manywa y’ihangu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2019 Yasuwe: 8312

Ahagana saa yine za mu gitondo,nibwo uyu mugore utavuzwe amazina yari ategereje Bisi ahitwa Byker muri Newcastle mu bwongereza abona umuntu atazi aramwegereye amukurura amujyana mu gihuru inyuma y’aka kazu bategererezaho bisi amufata ku ngufu arangije arahunga.

Uyu mugore akimara gufatwa ku ngufu yahise afata inzira imugeza ku nshuti ye nibwo yakanze inzogera zitabaza polisi iza gutabara ayigezaho ikibazo cye.

Uyu mugore akomeje kwitabwaho n’abashinzwe gufasha abahohotewe mu gihe polisi ikomeje gukora iperereza kuri uyu mugizi wa nabi igendeye ku kuntu uyu mugore yababwiye uko asa.

Uyu mugizi wa nabi ngo ni umuzungu uri mu kigero cy’imyaka 20 ndetse ngo yari yambaye ikabutura yirabura n’ikoti bisa.

Umukuru wa Polisi witwa Paul Young ushinzwe iperereza ku birego byo gufata ku ngufu yavuze ko bagiye gukora umukwabo wo gushaka uyu musore w’umugizi wa nabi mu mihanda yose.