Print

Ikimasa gifite amahembe maremare kurusha izindi nka zose ku isi cyaciye ibintu hirya no hino [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2019 Yasuwe: 7483

Nyiri iki kimasa Jeral Pope Jr yavuze ko yacyoroye kuva gifite amezi 6 muri 2012 ndetse ngo yamenye ko kizagira amahembe maremare kandi atangaje ubwo cyari gifite imyaka 4.

Pope yavuze ko aho kugira ngo amahembe y’iki kimasa akure areba hejuru,yakure yitambika bitera benshi urujijo ariko ngo we abona bitangaje.

Iki kimasa ngo kigira umutima mwiza kuko kirya za karoti,pome n’izindi mbuto.Kubera ukuntu iki kimasa gifite amahembe atangaje,abantu benshi baza kukireba bakizaniye izi mbuto gikunda kikazirira bo bari kugifata amafoto.Kuwa 09 Gicurasi uyu mwaka abayobozi ba Guinness World Record bemeje ko Poncho ariyo nka ifite amahembe maremare kurusha izindi ku isi.