Print

Mukangwije wambuwe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 2018 yatangaje ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2019 Yasuwe: 5158

Mukangwije wambitswe ikamba rya Miss Elegancy Rwanda muri Nzeri 2018, yaryambuwe kuwa Gatanu,tariki 21 Kamena 2019 ashinjwa n’abayobozi b’irushanwa imyitwarire idahwitse bakubiye mu birego bisaga 13 bamushinja.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Mukangwije Rosine yatangaje ko yihebeye Ntwari Fiacre usanzwe ari umunyezamu wa 3 wa APR FC,mu magambo y’urukundo.

Yagize ati “Urwo ngukunda ntirwasobanurwa n’amagambo, ngukundira uwo uri, ngukundira umutima ucyeye, ngukundira ibyo ukora byose urabizi ko ari ukuri. Sinabaho ntagufite ufite uruhare runini mu buzima bwanjye. Nagira ngo nkubwire ko nzagukunda kugeza kumpera z’ibihe.”

Ntwari nawe yahise amusubiza ashyiraho udutima, arenzaho n’akajambo k’urukundo.

Ku bijyanye no kwamburwa ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 2018, Rosine Mukangwije yavuze ko adashobora gutanga iri kamba atazi impamvu aritanga kuko ibyo bavuga ari ibinyoma.







Mukangwije yirengagije ibyo kwamburwa ikamba atangaza ko ari mu rukundo na Fiacre


Comments

Gruec 23 June 2019

Miss Rosine wisaza imigeri ushyira ubuzima bwawe bwose, ndabyumva ko ushaka gushyiramo imiyaga mubiriho bikubaho ariko n’impamo s’uko ukwiye kubikora garde silence usubize ibyo ubajijwe kandi muburyo bw’ukuri kose gushoboka. Ubundi utuze ibya ba copain n’amashuli uzajyamo ni property yawe. Much Love