Print

Umuhungu w’imyaka 14 yategetswe gushyingiranwa n’umukobwa w’imyaka 15 nyuma yo kumutera inda [Amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2019 Yasuwe: 7413

Nyuma y’aho uyu mwana w’umuhungu akubaganiye agatera inda uyu mukobwa umurusha umwaka umwe,ababyeyi b’umukobwa bararakaye cyane niko gutegeka ko bashyingiranwa ku ngufu.

Amashusho yagiye hanze,yagaragaje uyu mukobwa asa nk’utwite inda y’imvutsi aho se yamushyikirizaga uyu mwana w’umuhungu akamubwira ko akwiriye kwitwara neza kuko batakiri kumwe.

Ubu bukwe bwababaje abantu benshi kuko ababyeyi b’aba bana basanzwe ari abahinzi bashyingiye aba bana kandi bakiri bato ndetse bakeneye gukomeza kwiga.

Bamwe baribaza ukuntu abana bombi bari bakigaburirwa umwe azagaburira undi bikabayobera niko gusaba Leta ko yagira icyo ikora bagasubizwa mu ishuli.



Comments

gatare 24 June 2019

Aka ni akumiro!!! Ntabwo ari byiza gushyingira abana bangana gutya.Ari wowe bibayeho wakora iki?Ari umukobwa cyangwa umuhungu wange,nafata umwana uvutse nkamurera.Noneho nkigisha neza umwana wange Bible,akamenya amahame y’Imana.Akazakura azi neza ko Imana itubuza gusambana.Aramutse anyumviye,yasaba imbabazi imbabazi ikamubabarira.


Micheal Ramdhani 24 June 2019

None karinze kamenya gutera inda kadakuze?