Print

Perezida Tshisekedi yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abakongomani zishwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2019 Yasuwe: 4916

Ubwo yari mu masengesho yo gushima Imana [Thanksgiving Day] yabereye kuri stade Martyrs yo mu mujyi wa Kinshasa,Felix Tshisekedi yasabye Imana imbabazi kubw’amaraso y’inzirakarengane y’Abakongomani ndetse asaba Imana guha umugisha RDC.

Tshisekedi yagize ati “Mu izina ry’Abanyapolitiki bari aha n’abataje,ndasaba imbabazi kubera amaraso y’inzirakarengane yamenwe ku bushake no kubera amakosa yoroheje.”

Perezida Tshisekedi nanone yasabiye imbabazi abakongomani bimye umwanya Imana ihoraho bakawuharira abantu bagize nk’ibigirwamana.

Félix Tshisekedi yasabiye imbabazi abanyapolitiki bakoresheje nabi imbaraga zabo bagapyinagaza abanyantege nke ndetse n’abacunze nabi umutungo Imana yahaye RDC.

Uyu munsi wateguwe n’amadini atandukanye muri RDC mu rwego rwo gusaba kwimakaza amahoro muri RDC. Félix Tshisekedi yaboneyeho gusaba abakongomani guhagarika ingengabitekerezo mbi y’urwango n’amacakubiri nkuko Radio Okapi yabitangaje


Comments

gatare 28 June 2019

Imana ishobora kumva Tshisekedi aruko Abakongomani bose basabye Imana imbabazi ubwabo kandi bakareka ibyaha.Ubu tuvugana,muli Kongo haracyameneka amaraso menshi.Imana ibabarira gusa "umuntu wihana akareka ibyaha".UMUTI rukumbi ufitwe n’Imana.Ku munsi w’imperuka,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Biriya Tshisekedi akora arata igihe,ntabwo Imana yumva ubusabe bwe.Siwe ushinzwe gusabira imbabazi abanyabyaha.Imbere y’Imana,buri wese yisabira imbabazi.Ntawundi umusabira.


24 June 2019

Full of wisdom!!!!