Print

Byari ibirori ubwo Rwandair yerekezaga mu mujyi wa Tel Aviv bwa mbere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2019 Yasuwe: 2677

Sosiyete y’ u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere,Rwandair, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Kamena 2019,nibwo yatangije ingendo zerekeza mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel.

Benshi mu bakoze uru rugendo muri Rwandair bavuze ko bishimishije kuko ngo bari bamenyereye kugera muri Ethiopia bagategereza indi ndege amasaha 6 ariko ngo aya masaha bagiye kujya bayakoresha mu rugendo rwose badahagaze.

Betty Mahugu, umushakashatsi umaze imyaka myinshi ajya Tel Aviv yavuze ko amasaha byamufataga agiye kugabanuka.

Yagize Njya muri Israel kuva mu 1995 byadusabaga amasaha menshi kugerayo kubera kugenda duhagaragara mu nzira. Kuba tugiye gukoresha igihe gito biraza kuba ari ibintu byiza cyane”.

Umuyobozi wa RwandAir Yvonne Makolo yabwiye abanyamakuru ko iki cyerekezo gishya Kigali – Tel Aviv kizafasha mu kunoza umubano w’ ibihugu byombi no kwagura ubukerarugendo.

Yongeyeho ati “Tugiye kugira abanya Israel benshi basura u Rwanda n’ Abanyarwanda benshi basura Israel ni ikintu gikomeye kuri ibi bihugu bibiri”.

Benshi mu Banyarwanda b’Abakiristu bavuze ko bishimiye iyi ntambwe RwandAir yateye yo kwerekeza mu mujyi wa Tel Aviv kuko ngo bizajya bibafasha gukora urugendo rutagatifu muri iki gihugu bitabagoye cyane ko aberekezagayo bakundaga guhagarara mu nzira bategereje indege muri Ethiopia.