Print

Paul Pogba yiyemeje kwisubirira mu ikipe ya Juventus gukinana n’umukinnyi akunda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2019 Yasuwe: 3157

Pogba yiyemeje gukurira inzira ku murima ikipe ya Real Madrid imushaka cyane akerekeza muri Juventus kubera ko ashaka gukinana na Cristiano Ronaldo wayigezemo mu mwaka w’imikino ushize.

Zidane yari amaze iminsi asaba ubuyobozi bwe ko bwakwemera gutanga akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi kugira ngo abone Pogba gusa uyu Mufaransa mugenzi we ngo arifuza kwisangira Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Juventus.

Ikinyamakuru AS cyavuze ko Pogba yifuza gukinana na Cristiano Ronaldo ndetse ngo afite inyota yo kongera kwisanga muri iyi kipe yamuzamuriye urwego.

Mu minsi ishize byavuzwe ko Pogba yahamagaye Maurizio Sarri amubwira ko yifuza kongera gusubira muri Juventus ndetse yifuza ko yabimufashamo.

Real Madrid imaze gutanga akayabo ka miliyoni 344 z’amapawundi mu kugura abakinnyi uyu mwaka,ariko yifuza nibura kugura Pogba ikarekera aho.