Print

Sir Alex Ferguson yatangaje umukinnyi yicuza kuba atarakinishije ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2008

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2019 Yasuwe: 3039

Umutoza Sir Alex Ferguson yatangaje ko mu myaka 10 ishize yicuza kuba atarakoresheje uyu musore mu mujyi wa Moscow ubwo bari bahanganye na Chelsea FC yabagoye cyane kugeza bateye penaliti.

Ferguson yabwiye MUTV ati “Gutwara igikombe cy’I Burayi birashimisha. Twari dufite abakinnyi beza benshi kandi bari bafite imyitwarire itandukanye.Ikibazo nagize ku mukino wa nyuma wa 2008 na n’ubu nicuza cyane,ni ugukura Park Ji-Sung mu bakinnyi bagombaga gukina uwo mukino.

Yagize uruhare runini mu gutuma dutsinda ariko ni ikibazo ko atagaragaye ku mukino wa nyuma.Nta mukinnyi n’umwe ukwiriye gusiba umukino wa nyuma."

Ryan Giggs, Nani na Anderson binjiye muri uyu mukino wa nyuma wo muri 2008 banganyije na Chelsea igitego 1-1 hakitabazwa penaliti zahiriye Manchester United yatsinze 6-5.



Sir Alex Ferguson yavuze ko yicuza kuba atarashyize Park mu bakinnyi bakinnye umukino wa nyuma wa Champions League 2008