Print

Umusore usa na Messi arashinjwa gusambanya abakobwa 23 ababeshya ko ari Messi wa nyawe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2019 Yasuwe: 6184

Uyu musore usa n’umukinnyi mwiza w’ibihe byose wa FC Barcelona,yamaganiye kure aya makuru amashinja gutuburira abakobwa 23 akabasambanya ababeshya ko ari Messi wa nyawe abinyujije ku butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Reza Parastesh yavuze ko ibyatangajwe n’ikinyamakuru Marca ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye ko yasambanyije abakobwa 23 abifashijwemo n’uko asa na Messi ari ibinyoma byambaye ubusa.

Abinyujije kuri Instagram ye, Reza Parastesh yashyize hanze video agira ati “ Muraho nshuti,amakuru y’ibihuha ari gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga anshinja ko naryamanye n’abakobwa 23 bakeka ko ndi Messi .Murekere aho gukina n’amazina y’abantu.Ntimubyizere ntabwo ari ukuri.Ngiye kwitabaza amategeko kugira ngo izina ryanjye rivanweho icyashya.”

Paratesh w’imyaka 26 yamenye aya makuru mu ntangiriro z’iki Cyumweru ahita ajya kuri polisi kurega kugira ngo akurweho iki cyashya.

Gusa cyane na Messi byagize icyamamare Reza Parastesh kuko akurikirwa n’abarenga ibihumbi 700 kuri Instagram.







Umunya Iran uzwi nka "Iranian Messi" yahakanye ibivugwa ko yasambanyije abakobwa 23 ababeshya ko ari Messi