Print

Manchester United yamaze kugura myugariro ukiri muto witwaye neza mu gihugu cy’Ubwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2019 Yasuwe: 2614

Aaron Wan-Bissaka w’imyaka 21 yamaze kwerekeza mu ikipe ya Manchester United nyuma y’aho ikipe ye ya Crystal Palace yemeye miliyoni 50 z’amapawundi yishyuwe n’iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza.

Aya makipe yombi yumvikanye uyu munsi,bituma uyu myugariro uca ku ruhande rw’iburyo Aaron Wan-Bissaka ategurirwa uburyo yakwerekeza I Manchester kujya gukora ikizamini cy’ubuzima.

Wan-Bissaka ugomba kujya ahembwa akayabo k’ibihumbi 80 by’amapawundi ku Cyumweru,abaye umukinnyi wa 4 uhenze mu mateka ya Manchester United inyuma ya Paul Pogba waguzwe miliyoni 89 z’amapawundi, Romelu Lukaku miliyoni 75 na Angel Di Maria waguzwe miliyoni 59.

Manchester United irahita yishyura miliyoni 45 z’amapawundiandi miliyoni 5 azatangwa bitewe nuko uyu myugariro azitwara.

Wan-Bissaka abaye umukinnyi wa 2 ikipe ya Manchester United yasinyishije nyuma ya Daniel James yakuye muri Swansea mu minsi ishize. Ole Gunnar Solskjaer arifuza kubaka Manchester United ahereye ku bakinnyi bakiri bato bakomoka mu Bwongereza.



Wan-Bissaka yamaze kwerekeza mu ikipe ya Manchester United