Print

Misiri yirukanye mu gikombe cya Afurika umwe muri ba rutahizamu bayo kubera kwandikira ubutumwa bw’urukozasoni abanyamideli [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2019 Yasuwe: 2778

Mbere y’umukino Misiri yaraye itsinzemo RDC ibitego 2-0,abayobozi b’iyi kipe y’igihugu basanze Amr Warda mu mwiherero bamutegeka kuzinga ibikapu bye agahita ataha kubera ubu butumwa bw’urukozasoni yandikiye abanyamideli batandukanye abasaba ko bazahura bagasambana.

Ibi bintu Warda yazize benshi babyishimiye kuko icyaha cy’ubusambanyin’ubuhehesi ari kirazira mu idini ya Islam uyu mukinnyi asanzwe abarizwamo.

Amr Warda yagiye mu mazi abira nyuma y’aho umunyamideli w’Umwongereza ariko ufite inkomoko mu misiri witwa Merhan Keller ashyiriye hanze ubutumwa bwose bw’urukozasoni yandikiwe n’uyu mukinnyi ndetse asaba ubuyobozi bwa ruhago mu Misiri guhana uyu mukinnyi wabo wirirwa aheheta.

Uyu Munyamideli w’imyaka 25 yavuze ko uyu mukinnyi yamwoherereje ubutumwa budakwiriye ndetse bw’urukozasoni kuri Instagram and WhatsApp bye,busa neza nubwo akunda koherereza abandi bakobwa batandukanye b’abanyamideli.

Iyi nkuru yabaye kimomo ku munsi w’ejo,igera ku buyobozi bw’ikipe ya misiri bwahise bufata umwanzuro wo kwirukana uyu musore mbere y’umukino wa RDC,cyane ko yari yinjiye mu kibuga asimbuye mu mukino Misiri yatsinzemo Zimbabwe igitego 1-0.

Prezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri, Abo Rida,yavuze ko birukanye Warda kugira ngo babibe ikinyabupfura,kwitanga no gushyira umutima ku kazi mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Warda ukinira ikipe ya Atromitos yo mu Bugereki nk’intizanyo ya PAOK,asanzwe yandikira abakobwa batandukanye abasaba ko baryamana,babyanga akabatuka ibitutsi by’urukozasoni.

Uyu mukobwa witwa Keller washyize hanze ubutumwa bw’urukozasoni yandikiwe na Warda,yavuze ko azi abakobwa benshi uyu mukinnyi yagiye yandikira ubutumwa bumeze gutyo.








Amr Warda yirukanwe mu ikipe y’igihugu azira ubutumwa bw’urukozasoni yandikiye Keller