Print

DJ Miller uri mu ba DJs bagezweho mu mujyi wa Kigali yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Hope Nigihozo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 June 2019 Yasuwe: 3158

Tariki 5 Werurwe 2019 ni bwo yambitse impeta umukunzi we amusaba ko barushinga. Nyuma yo kwemererwa kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 Dj Miller n’umukunzi we biyemeje kuzabana akaramata , mu byago no mu bibi nkuko Amategeko y’u Rwanda abisaba abemeye gushyingiranwa.

Buri umwe yamanitse akaboko k’iburyo arahirira ko agiye kubana na mugenzi we bakurikije amategeko ya Repulika y’u Rwanda, barangije barabisinyira.

Imihango y’ubukwe irakomereza i Kinyinya mu busitani bwa Ineza Garden aho bari busezeranire imbere y’Imana.

Aba bombi bamenyanye mu 2013 bahuriye muri restraurant batangira bavugana byoroheje biza kuvamo urukundo rweruye.

DJ Miller ni umwe mu bavanga imiziki bahagaze neza mu Rwanda, abarizwa mu itsinda rya Dream Team DJs ririmo DJ Marnaud, DJ Toxxky na DJ Julz.

Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye nka Peace Jolis bakoranye “1 Million C’est Quoi” “Irijoro Ni Bae” irimo Knowless, Dream Boys na Riderman na Stamina yakoranye na Social Mula.