Print

Abanyamakuru bo muri Amerika y’Amajyepfo bibasiye Lionel Messi cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2019 Yasuwe: 3575

Nkuko ikinyamakuru The Sun kibitangaza,aba banyamakuru bateye urwenya bavuga ko Lionel Messi nta kindi amariye Argentina uretse gufatanya na bagenzi be kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Argentina yaraye itsinze ikipe ya Venezuela ibitego 2-0 byatsinzwe n’abakinnyi barimo Lautaro Martinez na Giovanni Lo Celso.

Aba banyamakuru bavuze ko Lionel Messi agomba gukora ibishoboka byose agafasha Argentina kugera ku mukino wa nyuma wa nyuma cyane ko kuwa 02 Nyakanga bagomba guhura na Brazil muri ½ cy’irangiza.

Messi yabwiye abanyaamakuru ko adahagaze neza muri iki gikombe kubera ko ibibuga byo muri Brazil bimeze nabi ndetse bikomeye cyane ku buryo byamufasha kwitwara neza.

Yagize ati “Ntabwo iyi Copa America yampiriye.Ibibuga birakomeye cyane ntabwo byagufasha gukina umupira mwiza.”


Messi ntabwo ahagaze neza muri Copa America y’uyu mwaka