Print

Umukinnyi wa Senegal yababajwe n’abafana bamututse ko afite isura mbi ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2019 Yasuwe: 4662

Uyu musore watsinze igitego muri 2-0 batsinze Tanzania yibasiwe n’abanyafurika bagenzi be ubwo bajyaga ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari mubi aho bamwe bamugereranyije n’inkende,n’ibindi.

Mu butumwa Diatta yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Mbabajwe cyane n’uko abavandimwe banjye b’Abanyafurika bansetse.Ndakora cyane kugira ngo umugabane wacu ube mwiza ariko inyiturano y’abavandimwe banjye yabaye kuntuka no kunkwena.Irondaruhu ntabwo ari ryiza,nshimiye abakomeje kunshyigikira.

Imana niyo imbaraga kandi nishimiye isura yampaye.Ibitutsi byanyu ntacyo byahindura ku buzima bwanjye.”