Print

Umugabo n’umugore bahuye n’uruva gusenya ubwo bari bagiye kurira ukwezi kwa buki mu misozi ya Alaska [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2019 Yasuwe: 7550

Ubwo aba bombi barimo bazamuka imisozi ya Alaska ku migozi bageze hejuru bahura n’inyamaswa y’idubu,ibirukaho barwana no kongera kumanuka umusozi bakiza amagara yabo.

Iyi dubu yari nini cyane, yagaragaye mu mashusho Paxton yashyize hanze, iri kwiruka kuri uyu mugabo n’umugore bari mu kwezi kwa buki muri pariki yitwa Katmai National Park,mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka.

Paxton Graham yagize ati “Kuri njye ikintu nagombaga gukora kwari ukuba iruhande rw’umugore wanjye Sarah kuko nibwo twari tugishyingiranwa.Amavi yanjye yaratitiraga cyane.”

Aba bombi batuye ahitwa Wichita muri Kansas bakoze ubukwe kuwa 02 Kamena 2019,nyuma y’aho niho bagiye kwinezeza mu misozi.